Tuesday, September 7, 2010






UBU NUBUHANUZI Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yatanze bugenewe abatuye Afurika


posted on Aug , 09 2010 at 17H 03min 06 sec viewed 15676 times

-Yavuze ko abantu bazatangarira Afurika mu mwaka wa 2030 ngo kuko izaba yamaze kuba Edeni.

-Yahanuriye MTN na TIGO kuba bamanura ibiciro hakiri kare ngo kubera y’uko mu minsi mike hazaza andi ma sosiyeti akomeye azaha abafatabuguzi itumanaho ry’ubuntu hagurwa abonnement gusa kandi nazo zihendutse.

- Kampala muri Uganda ho bazaba bafite icyogajuru cyabo bwite (Satellite).

-Yatangaje ko kandi mu Rwanda hazubakwa imihanda itatu igerekeranije mu rwego rwo korohereza abakoresha ibinyabiziga.

I Gikondo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cy’itorero Zion Temple hari hashize igihe kingana n’icyumweru kimwe habera igiterane ngarukamwaka cyitwa 'Afurika Haguruka'. Iki giterane kikaba gikunda gukurikirwa n’abantu bavuye ku migabane inyuranye y’isi, aho abatari bake baba banagikurikiye mu buryo bwa mbonankubone(Live) ku rubuga rwa internet rw’iri torero.

Ni muri urwo rwego rero kuri uyu munsi w'Icyumweru tariki ya 8/8/2010 hasozwaga iki giterane cyagaragayemo abigisha bakomeye bari bavuye mu mpande zinyuranye z’isi, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika ndetse n’abaririmbyi banyuranye bakaba barakigaragayemo.

Mu gusoza iki giterane rero, Intumwa y’Imana Paul Gitwaza akaba ari nawe muyobozi w’iri torero ku isi, yatangaje ubuhanuzi bukomeye bugenewe abaturage ba Afurika.

Bimwe mu byo yabashije guhanurira uyu mugabane wacu ngo ni uko twese nk’Abanyafurika tugomba kwitegura ko Afurika igiye guhinduka Edeni. Yavuze ko abantu bazatangarira Afurika mu mwaka wa 2030 ngo kuko izaba yamaze kuba Edeni.

Intumwa y’Imana yakomeje itangaza ko icyo gihe abanyafurika bagiye ku migabane y’i Burayi na za Amerika ngo bazagaruka iwabo kuko ngo hazaba hameze neza cyane. Yakomeje kandi avuga ko hari igihe Abanyaburayi ndetse n’Abanyamerika bazifuza kujya batanga za Viza z’ubuntu ku banyafrika kugira ngo bajye ku migabane yabo ariko bakazanga kubera uburyo Afurika izaba imeze.

Aha yatanze urugero rw’abantu bashaka kujya i Burayi babikoze rwihishwa bakanyura mu butayu bwa Sahara ndetse n’ahandi ariko bafatwa bagakorerwa ibya mfura mbi, avuga ko ibi bizahita birangira ngo kuko muri icyo gihe nta munyafurika uzaba akirarikira kujyayo! Ibi yabivuze yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse muri Yesaya 19:23.

Ikindi yakomerejeho ngo ni uburyo itumanaho n’ubwikorezi(Communication & Transport) bizaba bihendutse cyane. Aha yahanuye ko hazashyirwaho inzira ngali kandi izaba ari nyabagendwa cyane izava i Cairo mu Misiri kugera i Cape Town muri Afurika y'Epfo, indi ikava Mombasa kugera Matadi. Yakomeje avuga ko ahitwa Eldoret mu gihugu cya Kenya hazaba uruganda rw’ibinyabiziga bito(amapikipiki).

Ku bijyanye n’itumanaho yavuze ko Imana yavuze ko mu minsi mikeya abaturage ba Afurika bazajya bakoresha itumanaho ry’ubuntu, aha ngo amafaranga batangaga bahamagara ku minota akaba azavaho ngo hagasigaraho amafaranga y’ifatabuguzi gusa (abonnement).

image

Intumwa y'Imana (Apôtre) Paul Gitwaza

Aha yaboneyeho umwanya wo gutangariza amasosiyeti y’itumanaho ari hano mu Rwanda, by’umwihariko MTN na TIGO kuba bamanura ibiciro byabo hakiri kare ngo kubera y’uko mu minsi mike hazaza andi masosiyeti akomeye azaha abafatabuguzi itumanaho ry’ubuntu!

Yatangaje ko kandi mu Rwanda hazubakwa imihanda itatu igerekeranije mu rwego rwo korohereza abakoresha ibinyabiziga.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ho ngo hazashyirwaho imihanda 5 ya za gari ya moshi zinyura mu misozi. Naho ngo i Kampala muri Uganda ho bazaba bafite icyogajuru cyabo bwite (Satellite) ngo amahanga menshi akazaza kugifataho ifatabuguzi ngo kuko kizaba ari icyogajuru gihambaye cyane. Iki cyogajuru rero ngo kikaba ari nacyo kizaba intandaro y’ivanwaho cy’ibiciro by’itumanaho kuri uyu mugabane.

Intuma y’Imana Paul Gitwaza kandi akaba yakomeje atangaza ko umugabane wa Afurika n’uwa Aziya bizagirana umubano uhambaye cyane kuruta uko byabanaga n’indi migabane.

Aha yavuze ko Aziya igereranwa na Ashuli ikaba irimo ibihugu nka Iraq ndetse na Iran. Impamvu yabo ngo ni uko Afurika ariyo Imana ishaka kunyuramo kugira ngo izabwirize abatuye iriya migabane kubera amahame yabo, ngo nyuma yo kubabwiriza ngo bikazatuma Israel ibona ituze nyuma y’uko iyi migabane ibiri izaba imaze kugira ukwizera kumwe.

Yakomeje kandi avuga ko Afrika n’u Bushinwa bizagirana umubano ukomeye, ngo ibi bikazatuma habaho impinduka zikomeye cyane kuri Afurika. Ku bijyanye n’ubuhahirane yavuze ko Imana yamuhishuriye ko mu gihugu cy’u Burundi hazubakwa isoko rikomeye cyane rizaba riruta irya Dubayi, atangariza Abarundi gukomera ku masambu yabo ngo kuko mu minsi iri imbere hazaba hakorerwa ubucuruzi buhanitse.

Yakomeje avuga ko Afurika izazamo indimi nyinshi ariko ko izaba ihuriye ku rurimi rumwe, ibi ngo bikazayifasha cyane kugera vuba ku byavuzwe muri ubu buhanuzi.(Yesaya 19:21).

Yavuze kandi ko mu bana bazavuka mu mwaka wa 2012 hazaba harimo abavumbuzi bakomeye ngo aba bakaba ari bo ahanini bazagenda bakora ibyavuzwe mu buhanuzi.

Ikindi yatangaje ko muri Afurika hazubakwa igicaniro cy’ukuri(Urusengero rukomeye) kuko ngo hazaba hari ubuyobozi bw’ubumana ngo ibi bikazaturuka ku muyobozi uzaba ayoboye Ubumwe bwa Afurika ngo kuko azaba akijijwe.

Hari umunara muremure ukomeye cyane kandi ngo uzashingwa ku mupaka wa Afurika, ni ukuvuga ku mbibi za Misiri na Israel, ngo ukazaba ari ikimenyesto cy’ubusabane bwa Afurika n’Imana.

Yasoje avuga ko mubyo yavuze nta kintu na kimwe kitazabaho ngo kuko atari amagambo ye ahubwo ari magambo yaturutse mu kanwa k’Imana. Ngo iyi ikaba ari nayo mpamvu buri mwaka bategura igiterane nk’icyi bise 'Afurika Haguruka' kugira ngo ibi Imana izabisohoze.

No comments:

Post a Comment